Haguruka Dushime (Audio) - Chorale Saint Jean Bosco Kicukiro

Описание к видео Haguruka Dushime (Audio) - Chorale Saint Jean Bosco Kicukiro

Composée par Niyitegeka Donatien
Audio par Emmy Pro

R/ Haguruka turirimbirire Imana
Haguruka yee, haguruka
Dushime iteka ubuntu itugirira
Haguruka dushime X2
Nanjye ndaje nshime, dutaramire Imana
Mu mbyino, mu majwi, n'inanga ducuranga
Ratwa, shimirwa Nyagasani ibyo utugirira.


1. Ineza yawe Nyagasani, ntigira iherezo
Ukunda abagusanga Nyagasani , wumva ibyo bakeneye R/

2. Mu byo nkora byose ujye unyobora, singire aho ntana
Kuko ndi kumwe nawe Rukundo, nta na kimwe naba R/

3. Iyo nicaye niyo mpagaze, ntacyo nagukinga
Imigenzereze yanjye yose, uyimenya mbere. R/

4. Ni wowe udutabara Nyagasani, mu bihe by’amage
Ubana natwe iteka Nyagasani, nkundira ngushime. R/

Chorus/:
1. Ingoma yawe ni iy'urukundo, uri Umwami iteka
Waduhaye umwana wawe Yezu, uri Umwami iteka

2. Waduhaye umwana w'ikinege, uri Umwami iteka
Yemera kwitanga ngo dukire, uri Umwami iteka

3. Tuzirikana urukundo rwawe, uri Umwami iteka
Ntawakwiringiye ukorwa n'isoni, uri Umwami iteka

4. Tuzagukomeraho nyiri'Ingoma, uri Umwami iteka
Amahanga yose agukuze, uri Umwami iteka

R/ Haguruka turirimbirire Imana
Haguruka yee, haguruka
Dushime iteka ubuntu itugirira
Haguruka dushime X2
Nanjye ndaje nshime, dutaramire Imana
Mu mbyino, mu majwi, n'inanga ducuranga
Ratwa, shimirwa Nyagasani ibyo utugirira.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке