🇷🇼 Stade Amahoro imirimo igeze kure kuko 2024 ukwezi kwa 6 igomba kuba irangiye abavetera bakayikore

Описание к видео 🇷🇼 Stade Amahoro imirimo igeze kure kuko 2024 ukwezi kwa 6 igomba kuba irangiye abavetera bakayikore

Mu ntangiriro za 2020 ni bwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hari umushinga wo kubaka ibikorwaremezo bya siporo bitandukanye i Remera, hakagurwa Stade Amahoro na Petit Stade ziyongera kuri Kigali Arena yubatswe mu 2019.

Igitekerezo cyo kuvugurura iyi Stade y’Igihugu cyatangajwe bwa mbere n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) mu 2018 ndetse muri Nzeri 2019, amashyirahamwe y’imikino ayikoreramo, yari yasabwe gushaka ahandi ajya gukorera mu gihe kitarenze iminsi 30.

Kwagura Stade Amahoro byagombaga kujyana no kuvugurura Petit Stade yakira imikino y’amaboko ndetse no kubaka ibibuga bikorerwaho izindi siporo zitandukanye mu gace ka Remera, kazagirwa igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro.

Gusa uyu mushinga wakomwe mu nkokora n’Icyorezo cya COVID-19, cyatumye kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka ibikorwa byo kuvugurura iyi Stade bitari byagatangiye.

Ku wa 4 Mata 2022 ni bwo abakorera muri Stade Amahoro bose bimukiye mu nyubako ya Hallmark Center i Remera kubera ko Sosiyete ya SUMMA yari yatangiye ibikorwa byo kubaka.

Mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru cya Televiziyo y’Igihugu cyo ku wa 5 Kamena 2021, Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), Nsanzineza Noël, yavuze ko imirimo yo kwagura Stade Amahoro izatwara agera kuri miliyari 165 Frw.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке