Maria Rosa Mystica lyrics"
Yeee, yeee, yeee, yeee
R/ Mutima utagira inenge, wowe Rosa Mystica Rumuri rw’abakwizera, ngwino utwiyoborere Twiyoborere koko Mama, twiyoborere ijuru (x2)
1. Rosa Mystica, Mubyeyi, utagira urugero Uri umwigisha w’urukundo, rumwe ruhora ho rw’Imana (x2)✓
2. Warababaye Mubyeyi, kubera uburangare bwacu, Ntimatima y’urukundo, reka tukwihoreze (x2)✓
3. Twiyoborere mu rukundo, rumwe rutajenjetse, Rwa Papa na Kiliziya mu nzira igana ijuru (x2)✓
4. Tugutuye Rozari ukunda, kandi waduhayeho, Intwaro ihashya Shitani n’ibyitso byayo byose (x2)✓
5. Akira amashyi n’impundu, kuko urabikwiye Wowe watowe n’Imana, ngo uyibere umufasha (x2)✓
R/......
6. Hari abagaya ibyo ushaka, bakagutera agahinda, Rurabyo ryuje ubukungu, twe turaguhakwaho(x2)✓
7. Rurabyo rwuje ubutunzi, reka tukwihoreze Tukwihoreze Mubyeyi, mu bikorwa wifuza (x2)✓
8. Ibyavuzwe na Simeoni, byabaye impamo koko. Valentine wabibonye, wamusuye I Kibeho (x2)✓
9. Yabonye umutima wawe, wahuranijwe n’inkota. Byose bisozwa bityo Mama, ko wababaye koko (x2)✓
10. Twebwe abagukomoka ho, tukubere abahamya B’ibyahanuwe na Yohani, mu kirwa cya Patimosi (x2)*
11. Ibyavuzwe na Malayika, byabaye impamo koko Abashumba babibonye, bajya I Betelehemu (x2)*
12. Mu nzira y’urumuri rwawe, mutima utagira inenge Tuwushyize hamwe n’uwa Yezu, ngo tubere agakiza (x2).**
10. Na rwa Rugori rw' Ubutatu narwo ni impamo Koko , Mutirende yarubonye Aho umusuriye mu Manga. ×2✓
R/.....
11. Uwakumva umuniho wanjye yambaza ko Mama arihehe , ereka n' abanyanga bose ko Mama Uri mu ruhande rwanjye x 2✓
12. Ishema ry'Umwana wawe yarigushyize mu biganza, kuko
Yari abizi neza ko uzakoza isoni shitani.×2✓
13. Mu mahwa y' Imifatangwe ntujya unsiga jyenyine. Umfata ukuboko ntabizi, nkabona nahahise.× 2✓
14. Yezu Yari Umutima Wawe , Yezu Yari nk'amagufa Yawe, ubwo bamuteraga imigera wayumviraga mu Mutima × 2✓
15. Shimwa ko imigera y' umwanzi uyimpungisha yose, umbumbatira mu Gituza cy' Umutima Utagira Inenge . ×2 ✓
R/.....× 2
Twiyoborere koko , Twiyoborere Ijuru, Twiyoborere koko Twiyoborere Ijuru.
............... ......... ......... .........
NB: Iyi ndirimbo yaturutse bwa mbere mu ba MSM , iza gusa nizimira yongera kwigishwa,Turikumwe Emmanuel.
Uko imeze hano Ni uko Kamikazi yayiririmbiye Umubyeyi Ku13/7/2017.
Информация по комментариям в разработке