MWUBAHE IMANA By Umucyo W'Imana Vol.1 prod by Mwalimu J.LUC UWIDUHAYE 2022

Описание к видео MWUBAHE IMANA By Umucyo W'Imana Vol.1 prod by Mwalimu J.LUC UWIDUHAYE 2022

IBYAHISHUWE 14:6-13


Ubutumwa bw’abamarayika batatu
6.
Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose.
7.
Avuga ijwi rirenga ati “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.”
8.
Marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati “Iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bwawo.”
9.
Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
10.
uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w’Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k’umujinya wayo. Kandi azababazwa n’umuriro n’amazuku imbere y’abamarayika bera, n’imbere y’Umwana w’Intama.
11.
Umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumba iteka ryose, ntibaruhuka ku manywa na nijoro abaramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy’izina ryayo.”
12.
Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu.
13.
Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”

Комментарии

Информация по комментариям в разработке