Inkuru y'urukundo ibabaje | Kubengwa kubera kutagira imodoka | Gusebera mu ruhame kwa nyamukobwa

Описание к видео Inkuru y'urukundo ibabaje | Kubengwa kubera kutagira imodoka | Gusebera mu ruhame kwa nyamukobwa

Inkuru y'urukundo hagati ya Iranzi Denise ukina ari Kabatesi na Twagirayezu Evariste ukina ari Rutembesa.

Iyi kinamico ibara inkuru ibabaje y'umukobwa ubenga umusore bakundanye kuva bakiri mu mashuri ariko kuko atahise abona akazi keza gatuma agura imodoka, umukobwa yaramukatiye. Kera kabaye rero umusore ubuzima bwaje guhinduka, aba umukire arambagiza undi mukobwa ndetse itariki y'ubukwe barayemeza. Wa wundi wa mbere aza kubimenya, barongera barakundana ariko umugabo nawe amubeshya aza kumutunguza undi ku munsi w'ubukwe.

Igihembo cy'umukobwa ubenga buriya cyaba icyihe? Ese waruzi ko kubenga cyane byamutsinze ku ishyiga? Imbenzi ya cyane ntihera ku ishyiga gusa ahubwo irigwaho.

Izina nyaryo ry'iyi kinamico ni Indongoranyo y'igihemu cyangwa ikinyoma.

Abakinnyi
Kabatesi yakinnywe na Iranzi Denise
Rutembesa yakinnywe na Twagirayezu Evariste
Jado yakinnywe na Manishimwe Samuel
Fiacre yakinnywe na Sibomana Emmanuel
Mukabanyanna yakinnywe na Murizaboro Marie Antoinnette
Console yakinnywe na Uwamariya Olive
Mwiseneza yakinnywe na Niyitegeka Gratien
Chantal yakinnywe na Karangwa Liliane
Mukamabano yakinnywe na Irasubiza Ernestine

Umutoza w'abakinnyi:
Musayidizi Jean de Dieu

Umwanditsi:
Manishimwe Dieudonné

Комментарии

Информация по комментариям в разработке