Niyo Bosco - Ndabihiwe (Lyrics)

Описание к видео Niyo Bosco - Ndabihiwe (Lyrics)

‪@8thlyric‬
#niyobosco #ndabihiwe #lyrics
Song : Ndabihiwe
Artist : Niyo Bosco


Ndabihiwe Lyrics:


Ndatunze rwose mfite byinshi
Ndarya nkasigaza yewe nkana bimena
Ariko icyakubwira uburyo inzara ingeze ku muce
Ndaberwa rwose bidasanzwe
Isura yanjye ikurura benshi
Ariko icyakubwira uburyo m'umutima wanjye hasa


Icyi gitinyiro cyitampesha amahoro ndabona ntakamaro gifite


Mfite ibiryoha ariko ndabihiwe
Ndahirwa ariko kuganya ntibibure
Aho nakuye ninaho naburiye
Ubona ntunze ndabihiwe
Ubona nkomeye ndabihiwe
Naba ntinyitse, naba nubashywe
Ndagira amahoro bigasiga mbihiwe


Sinsiba gutanga amafaranga
Atagira ingano ngo noroherezwe inzira
Ariko nabuze icyo ntanga
Ngo urupfu rundenze w'amujyeri warwo
Ibintera gushima ubutunzi ntibubima
Nibwo nkimenya ko ndimo kugwiza umuruho


Icyi gitinyiro cyitampesha amahoro ndabona ntakamaro gifite


Mfite ibiryoha ariko ndabihiwe
Ndahirwa ariko kuganya ntibibure
Aho nakuye ninaho naburiye
Ubona ntunze ndabihiwe
Ubona nkomeye ndabihiwe
Naba ntinyitse, naba nubashywe
Ndagira amahoro bigasiga mbihiwe


Baratangarira uko bambona
Njye nkabangamirwa nuko niyizi
Nd'inkomere yihagazeho
Nifuza impinduka My God
Nkura muri iryo hurizo

Mfite ibiryoha ariko ndabihiwe
Ndahirwa ariko kuganya ntibibure
Aho nakuye ninaho naburiye
Ubona ntunze ndabihiwe
Ubona nkomeye ndabihiwe
Naba ntinyitse, naba nubashywe
Ndagira amahoro bigasiga mbihiwe




Niyo Bosco - Ndabihiwe (Lyrics)

Комментарии

Информация по комментариям в разработке