Ikosa Habyarimana yakoze Inkotanyi zikamutsinda bidasubirwaho "Kwemera Amashyaka menshi mu 1991"

Описание к видео Ikosa Habyarimana yakoze Inkotanyi zikamutsinda bidasubirwaho "Kwemera Amashyaka menshi mu 1991"

ISHINGWA RY’AMASHYAKA YO MU 1991 N’UBURYO BYIFASHISHIJWE MU KUBANGAMIRTA RPA INKOTANYI. Mu kwezi kwa Gatandatu kwa 1991 Perezida Habyarimana yemeye ko mu Rwanda hatangira Politiki ishingiye ku mashyaka menshi noneho rukava mu nzira igendera ku matwara y’ishyaka rya MRND ryari ryarashinzwe mu 1975. Iyi Politiki ishingye ku mashyaka menshi ikunda kugarukwaho kenshi cyane mu buryo bwuko hari hatangiye ikindi kiragano gushya mu mateka y’u Rwanda kikanerekana uburyo amarembo ya Demukarasi yarakinguye mu Rwanda ariko na none yabaye intangiriro yo kugwa kwa Habyarimana n’ishyaka rye kuko rwose ntiyashoboye guhangana n’amashyaka menshi yari yemeye gukora. Gusa indi ngingo tugiye kugarukaho kandi yihariye itaravuzweho kenshi ni uburyo iyi politiki ishingiye ku mashyaka menshi yihutishijwe kugirango ibe inzira yo kubangamira RPF Inkotanyi mu rugamba yari yamaze gutangiza rwo kubohora igihugu,ibi tugiye kubisesengura byihariye muri iki kiganiro.iyi ni Intsinzi Tv.uwaguteguriye iki kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi prudence ERIC SAFARI
Kuva tariki 19 kugeza tariki 21 mu kwezi kwa Gatandatu mu mwaka wa 1990 mu mujyi wa La BAULE Perezida w’Ubufaransa Francois Mitterand yahateranirije abaperezida n’abayobozi baza Guverinoma mur Afurika nubundi mu nama isanzwe ihuza Ubufaransa n’ibihugu by’Umugabane wa Afurika.muri iyi nama Perezida w’Ubufaransa r yatunguye aba banyacyubahiro babaperezida bo muri Afurika ababwirako uwari wese ushaka kujyana n’Ubufaransa mu murongo mushya w’ikinyacumi gishya cy’imyaka ya 1990 ko bagomba gufungura bakemerera Demukarasi mu bihugu byabo bagashinga Politiki zishingiye ku mashyaka menshi n’inteko nshingamategeko ubwo bisobanuye ubutegetsi buhuriweho ndetse bunubahiriza uburenganizra bwa Muntu.ibi yabibwiraga aba bategetsi kuko muri Afurika henshi ubutegetsi bwari bushingiye ku ishyaka rimwe nkuko byari biri mu Rwanda rwa HABYARIMANA na MRND ye.
Icyo Mitterand yarasobanuye kuri iyi ngingo yashaka kuvuga ngo ni uko abaperezida babanyafurika bari baraho hafi ya bose bari bafite ubutegetsi bushingiye ku ishyaka rimwe bagombaga gukuraho iyo sisiteme bagafungura maze muri ibyo bihugu bikemerera andi mashyaka atavuga rumwe nabo agakora.
Ibi ndikubivuga ukumva uko mbivuga gutyo nkinkuru ndikubara isanzwe irahongaho ariko mu cyumba aba baperezida bari bicayemo muri za Costumes na Carvates zihenze abandi biyambariye amakanzu y’igiciro kinshi kandi bose barumiwe kuberako Perezida Mitterand yari umufatanyabikorwa ukomeye wibyo bihigu ariko nyine kuko yari nka se wabo ba PEREZIDA muri batisimu ntabwo bari gutinyuka kumuvuguruza. Ubwo nyine byari Ndiyo Bwana.kandi iryo tegeko ryarebaga buri wese haba umaze igihe kinini kubutegetsi n’abandi bari bakibuzaho.

#IntsinziTV #HabyarimanaJuvenal #FPR

Комментарии

Информация по комментариям в разработке