Ikigora Padiri si ukutagira umugore||Padiri wahimbye ‘Ni wowe rutare rwanjye’ twaganiriye

Описание к видео Ikigora Padiri si ukutagira umugore||Padiri wahimbye ‘Ni wowe rutare rwanjye’ twaganiriye

Padiri Dr Fabien Hagenimana amaze guhanga indirimbo zibarirwa muri magan mu myaka irenga mirongo itatu amaze akora ubuhanzi, mu zo yaririmbye iyamamaye cyane yitwa ‘Ni wowe rutare rwanjye’ izwi cyane muri Kiliziya Gatolika.

Ni we waririmbye iyakunzwe cyane mu bakirisitu gatolika yitwa ‘Dore inyange yera de’ n’izindi zitabarika zifashishwa mu gutura igitambo cya misa mu Rwanda. Padiri Dr Fabien Hagenimana ni Umuyobozi wa Kaminuza ya INES Ruhengeri akagira n’indi mirimo ikomeye muri Diyoseze ya Ruhengeri.

Uyu mupadiri abarirwa mu ba mbere bakoze ibihangano byinshi byifashishwa muri liturujiya ndetse indirimbo ze zifasha benshi mu kwiyegereza Imana.

Mu myaka igera kuri 39 Padiri Dr Fabien Hagenimana amaze akora ubuhanga yakoze indirimbo zitagira ingano ariko yanze kuzibumbira kuri album ku mpamvu y’uko ngo ‘adashaka kuzizirikaho kuko ari ari umusaruro Imana yamuhereye ubuntu’.

Padiri Fabien Hagenimana afite ubuhanga buhanitse mu muziki ndetse aho yize hose uhereye mu ishuri ribanza rya Musanze kugeza arangije isominari agahabwa ubupadiri ngo yari afite umwihariko mu kuririmba nk’uko yabitangarije ikiganiro Amahumbezi gica kuri Radio Rwanda.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке