AMASOMO YO KU CYUMWERU CYA 6 GISANZWE
Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki (Sir 15, 15-20)
Nubishaka uzakurikiza amategeko, ukorane umurava igishimisha Uhoraho. Yagushyize imbere umuriro n’amazi, aho uzahitamo ni ho uzerekeza ikiganza. Imbere y’abantu hari ubuzima n’urupfu, kandi buri wese azahabwa ikimunyuze. Koko rero ubuhanga bw’Uhoraho ni bwinshi, ni Umushoborabyose kandi abona byose. Amaso ye ayahoza ku bamwubaha, kandi we ubwe azi ibyo abantu bakora byose. Nta we yigeze ategeka kuba umuhakanyi, kandi nta n’uwo yahaye uburenganzira bwo gucumura.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Zaburi ya 119 (118), 1-2,4-5,17-18,33-34
Inyik/ Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo, bagakurikiza ijambo ry’lmana.
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1Kor 2, 6-10)
Bavandimwe, abamaze gukomera mu kwemera turababwira iby’ubuhanga, ari ko butari ubuhanga bw’iyi si, cyangwa bukomoka ku bagenga b’iyi si kuko bariho batariho. Ubuhanga bw’Imana tubagezaho ni ibanga, Imana yari yarazigamiye kuva kera kose kuduhesha ikuzo. Nta n’umwe wo mu bagenga b’ iyi si wigeze aritahura, kuko iyo baza kuritahura ntibaba barabambye Umwami w’ikuzo. Ariko bihuje n’uko byanditswe ngo «Icyo ijisho ritabonye, icyo ugutwi kutumvise kandi ntikizamuke mu mutima wa muntu, ni cyo Imana yateguriye abayikunda. » 10Ni twebwe rero Imana yabiseruriye ku bwa Roho wayo; kandi Roho uwo acengera byose kugeza no ku mayobera y’Imana.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Ibangondirimbo ribanziriza ivanjiri
Zab 19 (18), 9
Alleluya Alleluya
Amategeko y’Uhoraho anezereza umutima,
akamurikira umuntu.
Alleluya.
Ivanjili
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 5,17-37)
Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati «Ntimukeke ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa Abahanuzi; sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora. Koko rero ndababwira ukuri: kugera igihe ijuru n’isi bizashirira, nta kanyuguti, nta n’akadomo kazava ku mategeko ibyo byose bitarangiye. Nuko rero uzarenga kuri rimwe muri ayo mategeko yoroheje, kandi akigisha n’abandi kugenza batyo, azitwa igiseswa mu Ngoma y’ijuru. Naho uzajya ayakurikiza akayatoza abandi, azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru.
Reka kandi mbabwire: niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru.
Mwumvise ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzice’, kandi nihagira uwica azabibarizwa mu rubanza. Jyewe mbabwiye ko umuntu wese urakariye uwo bava inda imwe, azabibarizwa mu rukiko; naho nabwira uwo bava inda imwe ati ‘Gicucu ’ azabibarizwa mu Nama Nkuru; namubwira ati ‘Uri umusazi’, azishyurira mu nyenga y’umuriro. Nuko rero nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ukahibukira ko uwo muva inda imwe mufitanye akantu, rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro, ubanze ujye kwigorora n’uwo muva inda imwe; hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe. Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana, igihe mukiri kumwe mu nzira kugira ngo ataguteza umucamanza, umucamanza akagushyikiriza umupolisi, ubwo ukaba uroshywe mu buroko. Mbikubwize ukuri: nta bwo uzavamo utishyuye byose kugeza ku giceri cya nyuma.
Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntuzasambane’, jyeweho mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza, mu mutima we aba yamusambanyije. Ijisho ryawe ry’iburyo nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinogore urijugunye kure yawe: ikigufitiye akamaro ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wose utawe mu nyenga y’umuriro. Niba ikiganza cy’iburyo kigutera gukora icyaha, gice ukijugunye kure yawe: ikiruta ni uko wabura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wawe wose ugiye mu nyenga y’umuriro. Kandi byaravuzwe ngo ‘Usenze umugore we agomba kumuha urwandiko rwo kumusenda’. Naho jye mbabwiye ko umuntu wese usenda umugore we – usi bye iyo babanaga bitemewe – aba amuteye gusambana; n’ucyura umugore wasenzwe aba asambanye.
Mwumvise kandi ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzarahire ibinyoma, ahubwo uzahigura Nyagasani ibyo wamusezeranije mu ndahiro.’ Jyeweho mbabwiye kutarahira na gato; ari ukurahira ijuru kuko ari inteko y’Imana; ari ukurahira isi kuko ari umusego w’ibirenge byayo; ari na Yeruzalemu kuko ari Umurwa w’Umwami mukuru. Ntukarahize n’umutwe wawe, kuko udashobora guhindura n’umwe mu misatsi yawe umweru cyangwa igikara. Mujye muvuga muti ‘Yego’niba ari yego, cyangwa ‘Oya’ niba ari oya; ibigeretsweho bindi biba biturutse kuri Sekibi.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
Информация по комментариям в разработке