AMASOMO YO KU CYUMWERU CYA KABIRI CY’IGISIBO A
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro (Intg 12, 1-4a).
Abramu yari atuye muri Kalideya. 1Uhoraho aramubwira ati «Wimuke uve mu gihugu cyawe, mu muryango wawe, mu nzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. Nzakugira umuryango munini, nzaguha umugisha. Izina ryawe nzarigira lkirangirire, uzaba umunyamugisha. Abazakuvuga neza nzabaha umugisha, uzagutuka nzamuvuma. Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.» Nuko Abramu aragenda, agenza uko Uhoraho yamubwiye, na Loti barajyana.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Zaburi
Zaburi ya 33(32), 4-5, 18-19,20.22
Inyik/ Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho, nk’uko amizero yacu agushingiyeho.
Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho, nk’uko amizero yacu agushingiyeho.
Koko ijambo ry’Uhoraho ni intagorama,
N’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.
Akunda ubutungane n’ubutabera,
isi yuzuye ineza y’Uhoraho.
Uhoraho ni we uragira abamwubaha,
akita ku biringira impuhwe ze
Kugira ngo abakize urupfu,
anababesheho mu gihe cy’inzara.
Twebwe rero twizigiye Uhoraho;
ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira.
Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho,
nk’uko amizero yacu agushingiyeho.
Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote (2 Tim 1, 8b-10)
Mwana wanjye nkunda, ujye ufatanya nanjye kuruhira Inkuru Nziza ushyigikiwe n’imbaraga z’Imana, Yo yadukijije ikanaduhamagarira kuba intungane, itabitewe n’ibikorwa byacu, ahubwo ibitewe n’umugambi wayo bwite kimwe n’ineza yayo, ya yindi twaherewe muri Kristu Yezu mbere y’ibihe byose, none ubu ngubu ikaba yarerekaniwe mu Ukwigaragaza k’Umukiza wacu Kristu Yezu watsinze urupfu, maze agatangaza ubugingo n’ukutazapfa abigirishije Inkuru Nziza.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Ibangondirimbo ribanziriza ivanjiri
Mt17, 5
Uragasingizwa Kristu, wowe Jambo rihoraho ry’Imana Nzima.
Uragasingizwa Nyagasani.
Ijwi ry’Imana Data ryumvikaniye mu gihu kibengerana riti
«Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!»
Uragasingizwa Kristu, wowe Jambo rihoraho ry’Imana Nzima.
Uragasingizwa Nyagasani.
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 17, 1-9).
Muri icyo gihe Yezu ajyana na Petero, na Yakobo na Yohani umuvandimwe we, ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindurira ukundi mu maso yabo: uruhanga rwe rubengerana nk’izuba, imyambaro ye yererana nk’urumuri. Musa na Eliya bababonekera baganira na we. Petero ni ko guterura abwira Yezu ati «Nyagasani, kwibera hano ntako bisa; niba ubishaka ngiye kuhaca ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa n’ikindi cya Eliya.» Akivuga ibyo igihu kibengerana kirabatwikira; ijwi riturukamo rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nkuda cyane unyizihira; nimumwumve! » 6Abigishwa babyumvise bitura hasi bubitse amaso, bafite ubwoba bwinshi. Nuko Yezu arabegera abakoraho, arababwira ati «Nimubaduke mwitinya!» Bubuye amaso ntibagira undi babona, kereka Yezu wenyine. Bamanuka umusozi Yezu arabihanangiriza ati «Ntimugire uwo mubwira ibyo mumaze kubona, kugeza ubwo Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
Информация по комментариям в разработке