🔴IMYAKA 3 MU MWOBO W'INDAKE || Amateka ya Radio MUHABURA y'Inkotanyi zavugiragaho iby’urugamba.

Описание к видео 🔴IMYAKA 3 MU MWOBO W'INDAKE || Amateka ya Radio MUHABURA y'Inkotanyi zavugiragaho iby’urugamba.

Radio Muhabura yari Radio ya RPA Inkotanyi. Iyi Radio yashinzwe mu mwaka w’1991 ishingirwa mu Birunga byo mu Ruhengeri ahazwi nko mu Rugano hagati y’ikirunga cya Gahinga na Muhabura. Iri zina ry’iki kirunga ni ryo ryasembuyemo aba barwanyi b’Inkotanyi kwita izina MUHABURA Radio bahashingiye.
Iyi Radio rero kubera akamaro kayo gakomeye yarindirwaga umutekano uhambaye dore ko yabaga iteka hafi y’ibirindiro bikuru bya RPA Inkotanyi. Bivuze ko abasirikare bo muri Batayo yarindaga Umugaba Mukuru wa RPA Inkotanyi Maj Gen Paul Kagame ari na bo barindaga Radio Muhabura.

Mu kwezi kwa 7 mu w' 1991, Maj Gen Paul Kagame yimuye ibirindiro bye akajya Gikoba mu Mutara, Radio Muhabura na yo yahise izana na we ishyirwa ku musozi wari hirya y’Indake ye (Maj Gen Paul Kagame). Igihe yajyaga kuba igihe gito hafi y’Ingabo ze zirwanira muri Perefegitura ya Byumba ahitwa Bungwe muri bya Bitero byanafashe Umulindi w’Intwari na Radio Muhabura yarimutse ishyirwa mu Gashyamba kari iruhande rwa Paruwasi ya Bungwe, hafi y’aho na we yabaga.

Tariki 14 z’ukwezi kwa 6 mu w’1992 ubwo Batayo ya Yankee yafataga umusozi wa Mulindi n’uwa Kaniga maze Maj Gen Paul Kagame agahuta yimura ibirindiro bye akaza gutura ku Mulindi na Radio Muhabura yahise izanwa maze ishyirwa ruguru gato y’Umulindi w’Intwari ku musozi wa Kaniga kugeza ihavuye mu 1994 ikajya iza hafi y’aho Maj Gen Paul Kagame yabaga ari kuyoborera Ingabo z’Inkotanyi zikomoje kubiohora u Rwanda, zitangiye guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no kurokora Abicwaga bose bazira kudashyigira Umugambi wa Jenoside.

🖍️Muhabura biva ku nshinga Guhaabura= Gutarura uwari yayobagurikiye ahantu atazi akabona ikimenyetso kimurangira aho yari agiye ariko yari yahabuze. Guhaabura=Kuyobora, Kurangira.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке