NYIBWIRA by Philemon Niyomugabo | LYRICS | KARAHANYUZE

Описание к видео NYIBWIRA by Philemon Niyomugabo | LYRICS | KARAHANYUZE

NYIBWIRA by Philemon NIYOMUGABO with LYRICS | KARAHANYUZE | RWANDAN SONGS | INYARWANDA| INDIRIMBO NYARWANDA

Kora like & subscribe kuri channel ukomeze uryoherwe nibyo tugutegurira:    / @urukarigroup4873  

Imitwaro iba myinshi
kandi siko yose ingana
Waba muto cyangwa munini
Burya urushya umutima

Mpora nshaka kukumenya
Biruta uko nkuzi ubu
Bikambera umutwaro
Mbabarira uwunture

Ndashaka kuba uwawe,
nyabuna nkora ku mutima,
ndusheho kukumenya

Bihagije nyibwira nyibwira (*2)

Ugira ineza n'urukundo
N'imbabazi bihebuje
Uwo ushyizeho akaboko
Ni ukuri aba ahiriwe
Kukumenya ntibigurwa
Hakora umutima ukunze
Kora ku gatima kanjye
Nze ntakebuka inyuma


Ndashaka kuba uwawe,
nyabuna nkora ku mutima,
ndusheho kukumenya

Bihagije nyibwira nyibwira (*2)


Mpa kwibagirwa amarushywa
N'imiruho biri hanze
Mu maso y'abatinyitse
Mbera ingabo inkingira
Amaganya n'amarira
Byose bisibwe nawe
Mpa kuvuga ibyiza gusa
Nsukurira umutima


Ndashaka kuba uwawe,
nyabuna nkora ku mutima,
ndusheho kukumenya

Bihagije nyibwira nyibwira (*2)

Nyibwira Mukunzi
Nyibwira Mutabazi(*2)

Комментарии

Информация по комментариям в разработке