Niyomugabo Philemon - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP96

Описание к видео Niyomugabo Philemon - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP96

Niyomugabo Philemon ni umuhanzi wamamaye cyane hano mu Rwanda, Niba warakunze uturirimbo nka nkugire inama, nshuti ngwino, nzagukurikiza, Zirikana ibanga, tube abanyamahoro, Munsabire, ubukwe bwiza n'izindi.

Ni gake cyane uzataha ubukwe ngo utahe badacuranze indirimbo yitwa “Ubukwe Bwiza” y’umuhanzi Niyomugabo Philemon.

Afite abakunzi benshi, bamwe baramubizi kuko yariho mu gihe cyabo, abandi baravutse basanga indirimbo ze zicurangwa ariko nta kindi kintu na kimwe bamuziho.

Amakuru aturuka kuri Bushayija Pascal wamwigishije muri Ecole D’Art ku Nyundo, na Ngabonziza Augustin umuhanzi wamamaye mu ndirimbo yitwa “Ancilla” na Birasa Bernard bakuranye ndetse bakigana mu mashuri yisumbuye avuga ko .

Ababyeyi be bose bitabye Imana, ariko hari abo mu muryango we bakiriho .

Niyomugabo Philemon yavukiye i Rubengera mu Karere ka Karongi. hagati yo mu 1969-1970.

Se yari umupasiteri mu itorero ry’Abaperisebuteriyene ari nabyo byatumye atangira kujya mu muziki akiri umwana, mu ishuri ryo ku cyumweru.

Niyomugabo Philemon yakuze akunda cyane ibyo gucuranga gitari.

Mu mashuri yisumbuye yize muri Ecole d’Art de Nyundo yiga ubugeni bwo gushushanya bifashishije amarangi.

Iri shuri ryamufashije cyane kwagura impano yo kuririmba no gucuranga, dore ko yaje kujya muri Orchestre y’abanyeshuri bigaga muri icyo Kigo.

Ngo yari umwana utuje, ukunda umuziki no gusenga ku buryo nta handi washoboraga kumubariza.

Ntabwo yakundaga ibya siporo igihe kinini yabaga ari gucuranga no mu masengesho.

Ubundi akaba umwana utuje uvuga make gusa akaba yari umuntu utera urwenya ruvanze n’amakabyankuru menshi rimwe na rimwe.

Ngo yigeze gutebya avuga ukuntu “Hari umushoferi watwaraga bisi, umunsi umwe aravuga ngo ava kuri Pfunda akagera i Rubengera yipfutse igitambaro mu maso kubera kumenyera amakorosi yaho.”

Nyuma yo kurangiza amashuri yisimbuye mu bijyanye n’ubugeni, Niyomugabo Philemon ni umwe mu batoranyijwe kujya mu Bibiligi kwihugura ibijyanye no gufata amashusho no kuyatunganya.

Nyuma y’umwaka bamazeyo ngo baragarutse batangira gukorera Televiziyo y’u Rwanda bakora imirimo itandukanye irimo gufata amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Ni umwe mu bafashe amashusho y’indirimbo yitwa Ancilla, n’izindi zirimo iza ba Rodrigue Karemera, Mwitenawe Augustin, Impala n’abandi.”

Kimwe byatumye indirimbo za Niyomugabo Philemon zikundwa cyane ari uko yaririmbaga ibintu bimurimo.

Indirimbo yitwa “Munsabire” ni we wivugaga yayihimbye ari mu Bubiligi. Iriya bacuranga mu bukwe (Ubukwe Bwiza) yayihimbiye mukuru we wari wakoze ubukwe, “Nzagukurikiza” yayihimbiye mama we wari witabye Imana.”

Indirimbo yitwa “Zirikana Ibanga” yayihimbiye umukunzi we wari wagiye kwiga mu Bubiligi akaza kumenya amakuru ko hari abantu batangiye kumutereta.

Uwo mukunzi byarangiye badakomeje gukundana ndetse kugeza ubu aracyatuye mu Bubiligi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Niyomugabo Philemon n’abo mu muryango we bagiye kuba mu Buholandi.

Binashoboka ko umubyeyi we yari anafite ubwenegihugu bwaho.

Ageze i Burayi yabonye yo akazi, akora ibijyanye no gushushanya yari yarize, ndetse yigisha umuziki.

Aha yahahuriye n’umukobwa w’umunyarwandakazi barakundana ndetse baza kubana.

Imana ntiyashimye ko barambana kuko bidatinze Niyomugabo yaje gupfa azize impanuka, agasiga umugore we afite uruhinja bari bamaze igihe gito bibarutse. Aha hari hagati yo mu 1998 no mu 2000, ubu umwana we amaze kuba umusore.

Uyu mwana ngo yanze gukora umuziki ngo ahato atazabikora nabi, agasebya izina rya se.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке