1. Nifuza kugusanga Nyagasani, ni Wowe Buzima, Nyagasani ni Wowe Bukire, Nyagasani ni Wowe Soko y'ubuzima bw'ikitwa ikiremwa: Y'ubuzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kukwigana Nyagasani, nyamara bikananira. Ariko ndabyifuza
2. Nifuza kukureba, ni Wowe Buzima, Nyagasani ni Wowe Bukire, Nyagasani ni Wowe Soko y'ubuzima bw'ikitwa ikiremwa: Y'ubuzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kukwigana Nyagasani, ariko bikananira. Nyamara ndabyifuza
3. Nemera ko wandemye, Nyagasani ni Wowe muremyi, Nyagasani ni Wowe Mukiza, Nyagasani ni Wowe Soko y'Ubuzima bw'ikitwa ikiremwa. Y'ubuzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kukwigana Nyagasani, ariko bikananira. Nyamara ndabyifuza
4. Nihata ivanjiri, Nyagasani ni Wowe nzira nziza, Nyagasani ni Wowe shingiro, Nyagasani ni Wowe kuri nyakuri muri ubu buzima budashira. Mu buzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kukwigana Nyagasani, ariko bikananira. Nyamarandabyifuza.
5. Nemera ko nzabaho, ko nzabaho ubuiziraherezo ahazira icyaha n'intege nke, ahazira inzango n'imidugararo, aho ubana n'abamarayika. Aho ubana n'abamarayika, aho Yezu yaduteguriye, We Mwami umutegetsi n'umubyeyi, ni We Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kumwigana Nyagasani, ariko bikananira, nyamara ndabyifuza.
6. Nemera Kiriziya, Kiriziya umuryango wawe, nemera Roho mutagatifu, Uwo dukesha Urukundo n'Amahoro, amahoro n'Urukundo nyabyo. By'buzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kugusanga Nyagasani, ariko bikananira. Nyamara ndabyifuza
Информация по комментариям в разработке