Perezida KAGAME akunda kurya iki? Ni iki kimusetsa? Aryama amasaha angahe? Abayeho ate?

Описание к видео Perezida KAGAME akunda kurya iki? Ni iki kimusetsa? Aryama amasaha angahe? Abayeho ate?

Paul Kagame Ep9
IBINTU BYIHARIYE KURI PEREZIDA KAGAME UTARUZI.
Perezida Paul KAGAME mu Isi yose birazwi ko ari umunyabwigwi wagatangaza kuko byinshi yakoze twanagarutseho bimwemerera kwitwa umunyabigwi ariko rero nawe burya agira ibyihariye kuri we nk’umuntu usanzwe .Urugero ibimushimisha;ibyo kurya akunda kurya cyangwa ibyo kunywa akunda kunywa;cyangwa se uko we ubwe yiyumva kuba ari Perezida. Uretse ibyo nawe udukurikiye wasanga ujya wibaza uko yiyumva iyo abona u Rwanda nibyo rwagezeho.Perezida Kagame nawe nk’umuntu byihariye hirya y’ishusho y’umujenerali wagatangaza wayoboye intambara nyinshi akagera no ku Ntsinzi zitabarika akanaba Perezida wayoboye igihugu cye mu rugamba ruhambaye rwo kwirwanaho mu gihe kiruhanije nawe ni umuntu ugira ibyihariye mu buzima bwe nk’umubyeyi ndetse nk’Umuturage w’u Rwanda na Afurika.Ibyo byose rero byihariye ujya umwibazaho .ibyinshi muri ibyo nibyo tugiye kugarukaho mu kiganiro cyacu cyuyu munsi kikaba igice cya cyenda ku ruhererekane rw’ibiganiro twabateguriye ku buzima bwihariye bwa Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME . iki kikiganiro nagiteguye nifashishije ibitabo byagarutse ku buzima bwa Perezida KAGAME birimo” A Thousand Hills:Rwanda’s Rebirth and The Man who dreamed It” cyanditswe na Stepehen Kinzer kigasohoka mu 2008 ndetse n’ikindi cyitwa “Kagame: Conversation with the President of Rwanda”cyanditswe na Francois SOUDAN kikajya hanze mu 2015.Iyi ni Intsinzi Tv.uwaguteguriye iki kiganiro ugiye Kumva ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Perezida Paul KAGAME aganira na Francois SOUDAN yabajijwe ku buryo yumva yifuza Rwanda ni inzozi arufiteho .
Perezida KAGAME Yashubije Francois Soudan ati “ Inzozi zanjye ni Ukubona u Rwanda ruhagaze bwuma rukomeye mu bice byose by’Ubuzima. U Rwanda rwateye Imbere.U Rwanda rwageze ku rwego rw’imibereho nkurw’ibihugu bindi bitanga ikizere gihambaye cyo kubaho.u Rwanda rutagikeneye kubeshwaho ni Ubuntu bwabandi.Ndashaka u Rwanda ruri mu mwanya wo gufasha abandi kwikemurira ibibazo no kwiteza imbere.izo nizo nzozi zanjye.u Rwanda ruteye imbere;ruhagaze bwuma aho Abanyarwanda bishimye batewe ishema no Kuba abanyarwanda”
Francois SOUDAN yabajije Perezida Kagame ikintu kiranga Kagame ubwe.
Paul Kagame yashubije agira ati “mfata kandi Nkubaha inshingano zanjye mu buryo bukomeye kandi bwanyabwo buri Serious.sinemera umuntu ushaka kuntegeka icyo gukora.haba igihugu cyanjye cyangwa se Jyewe Ubwanjye. Nyubaha nkuko Nanjye Nkubaha.
Na none Francois SOUDAN yabajije Perezida Kagame imiterere cyangwa Qualite aba yifuza mu bantu.ndetse nicyo adakunda
Perezida kagame yashubije “ko aba yifuza umuntu uteye mu buryo budasanzwe kandi bwihariye utandukanye n’abandi rwose”
Icyo yanga cyane yanga Umuntu w’Umuhemu. Rwose ngo umuntu ukunda guhemuka ntaba iruhande rwa perezida KAGAME.
Francois SOUDAN yabajije perezida Kagame Qualite yiyiziho na Defaut ye.
Perezida Kagame yashubijeko Qualite ye ari ugutekereza Igikwiye mu gihe Gikwiye kandi agahora yiteguye kumva ibitekerezo bya buri wese.
Ariko na none yabwiye SOUDAN ko atajya apfa kumenya intege nke ze.
Na none Francois SOUDAN yabajije Perezida Kagame Ikintu gihambaye yagezeho.
Perezida Kagame yamushubijeko ari Ukuguma ari uwariwe.
Francois SOUDAN yabajije Perezida Kagame ikintu kimushimisha.
Perezida Kagame yamushubije ko ashimishwa no Kugera ku ntego aba yari yemeje.
Francois SOUDAN yarongeye amubaza ikintu cyamubabaje.
Perezida Kagame yamushubije ko ari Jenoside yakorewe abatutsi.
Francois Soudan yakomeje ibibazo bye maze abaza Perezida Kagame ikindi kintu yumvaga yakora iyaba atarabaye Perezida.
Perezida Kagame yashubije ko Yumvaga yari kuba nk’Umupilote w’indege cyangwa Umu Enjeneyeri.ni kindi cyose cyari gutuma abaho nkumuntu wigenga kandi wishyira akizana.
Francois SOUDAN yabajije Perezida Kagame Abantu afatiraho ikitegererezo.
Perezida Kagame yamushubijeko nta numwe afataha ikitegererezo.
Francois SOUDAN yamubajije ibyo kurya akunda.
Perezida kagame yamushubije ko nta byo kurya byumwihariko akunda ko Arya ibyo kurya abo barikumwe nawe bari kurya.
Francois SOUDAN yabajije perezida Kagame icyo kunywa akunda.
Perezida Kagame yashubije ko akunda kunywa amazi;Icyayi ariko ashobora no gusoma ku kirahure cya Vain mu gihe igihe kibimusaba.ati Nyisomaho kuruta kuyinywa .
Soudan yahise amubaza niba Vain ari ikintu yishimira.
Perezida Kagame adaciye kuruhande ati Oya.
Francois SOUDAN yabajije Perezida Kagame ubutumwa yagenera Igisekuru n’ikiragano cyangwa se abantu bavutse Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

#IntsinziTV #PaulKagame

Комментарии

Информация по комментариям в разработке