Imyaka 41 iruhande rwa HE Kagame, Gen Rtd J. Kabarebe ni MUNTU KI?

Описание к видео Imyaka 41 iruhande rwa HE Kagame, Gen Rtd J. Kabarebe ni MUNTU KI?

JENERALI JAMES KABAREBE
Ku itariki 30/8/2023 mu masaha y’Umugoroba Ubuyobozi
bw’Ingabo z’u Rwanda RDF bwashyize hanze Itangazo
rimenyesha Abanyarwanda ko hari Abasirikare Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika Paul KAGAME akaba n’umugaba
w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yemereye kujya mu kiruhuko
kizabukuru.
Uwabanzaga kuri urwo rutonde arazwi.Izina rye ni Ikimenyetso
cy’umugabo uhambaye wakoze Byinshi kandi w’Umutsinzi.uwo
ntawundi utari Jenerali James Kabarebe
Uyu Ni umwe mu ba Jenerali bibigwi n’amateka ntagereranywa
mu Isi kuburyo izina rye riza imbere cyane mu mazina
y’Abasirikare bakomeye babayeho mu mateka y’u Rwanda.
uyu yarwanye intambara nyishi kandi azigiramo uruhare
rugaragara kandi rukomeye rwanagennye uko zarangiye .Jenerali
James KABAREBE yakoze imirimo myinshi mu gisirikare cy’u
Rwanda RDF kuko bisa naho nta na kimwe gihambaye
atakojejeho ibiganza bye nk’umusirikare
w’umunyarwanda.kuburyo Jenerali James KABAREBE azwi na
benshi mu banyarwanda ndetse hafi ya bose.
Uyu mu buryo butazwi na benshi mu mateka niwe Mugaba
mukuru w’Ingabo wa mbere w’igisirikare cy’u Rwanda cya RDF
guhera mu mwaka wa 2002 kuko mbere yaho kitwaga RPA.

Uyu mugabo ufite izina ryihariye mu bijyanye n’igisirikare niwe
tugiye kugarukaho mu buryo bwihariye muri iki kiganiro aho
tugiye kuvuga kuri bimwe mu byaranze ubuzima bwe benshi
mutamenye.
Iyi ni Intsinzi Tv.Jye mwumva ugiye kubagezaho iki kiganiro ndi
Eric SAFARI .Mbahaye Ikaze
Jenerali James KABAREBE yavutse mu mwaka wa 1959, Uyu
munsi afite imyaka 64 y’amavuko.muri iyi myaka ni umwe mu
basirikare bahambaye bakoze byinshi cyane
Jenerali James Kabarebe Kimwe n’abandi banyarwanda benshi
ntiyakuriye mu Rwanda ahubwo yakurikye mu gihugu
cy’abaturanyi cya Uganda
Aho ababyeyi be bahungiye kubera ubwicanyi bwibasiye
abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi mu mwaka wa 1959
bwatumye abanyarwanda benshi ku nshuro ya mbere barahunze
igihugu cyabo ibyo byatumye Jenerali James KABAREBE akurira
mu gihugu cya Uganda.
Gukurira mu buzima bw’Ubuhunzi biri mu byagennye ahazaza he
cyane kuko kimwe n’abandi bana babanyarwanda bo mu gihe
cye Ubutaka bw’Abasokuruza yabwumvaga mu migani
n’Ibitekerezo byababyeyi be.

Amateka ya James KABAREBE nk’Umusirikare atangirira mu
ntambara yamenyekanye ku izina rya Uganda Bush War
yatangijwe n’Umutwe wa NRA (National Resistance Army)
washinzwe na Yoweli Kaguta Ugamije kubohora Uganda.
Gusa Bitandukanye na benshi Jenerali James KABAREBE yinjiye
muri uru rugamba avuye ku butaka bw’u Rwanda.nkuko
yabigarutseho kenshi.
kuko James KABAREBE ari mu Banyarwanda birukanywe muri
Uganda mu gihe Milton OBOTE yafataga icyemezo cyo kwirukana
abanyarwanda muri Uganda mu kwezi kwa 10 mu 1982.
Nkuko yagiye abigarukaho mu biganiro byinshi yatanze henshi
agaruka ku buzima bwe bwite ndetse nuko inyandiko zimwe
zibisobanura aho zigaragaza ko James KABEREBE yarafite nyina
wabo wari utuye mu Rwanda yasuye kenshi mu myaka ya za 80
wari utuye ahantu hitwa Gitengure ubu ni mu Karere ka
Nyagatare.
James KABAREBE rero yirukanywe muri Uganda kimwe n’abandi
Banyarwanda mu itoteza rihambaye bakorewe n’Ubutegetsi bwa
Milton Obote.
Aba Banyarwanda rero bageze mu Rwanda leta ya Habyarimana
nayo yanze kubakira ivuga ko Atari abanyarwanda
Ahubwo Ihitamo kubashyira mu nkambi nyamara ari
abanyarwanda kavukire mu gihugu cyabo , icyo gihe Jenerali

James KABAREBE byamutwaye iminsi 21 kugirango agere mu
Rwanda avuye muri Uganda kuko we nabo bari barikumwe baje
barongoye inka nyinshi bagenda n’amaguru.
James KABAREBE n’abamwe bo mu muryango we n’abandi
batandukanye igihe bageraga mu Rwanda bajyanywe mu nkambi
zitandukanye zirimo ahitwa MAHEGA na KIBONDO.icyo gihe we
nabo bari bari kumwe binjiye mu Rwanda baciye mu kagezi kitwa
Umuyanja.
Muri icyo gihe mu mwaka wa 1982 James KABAREBE ageze mu
Nkambi zacumbikiwemo izo mpunzi z’abanyarwanda mu gihugu
cyabo yabonye atabasha kuhaba kubera imibereho mibi
Abanyarwanda bahashyizwe babayemo. Kandi yari Umusore
rwose utakwemera kuguma ahongaho
Aho niho rero yafashe icyemezo cyo gusubira muri Uganda.maze
mu rugendo ruruhanije kandi rugoranye abasha kongera
kwambuka Umupaka maze yerekeza ku murwa mukuru Kampala
aho yahuriye na bamwe mu bagabo bashakiraga NRA ya Yoweli
Kaguta Museveni Abarwanyi
Abo rero nibo bamutwaye bamugeza mu birindiro bya NRA aho
yatangiriye Urugendo rwe nk’umusirikare.aho rero niho yagize
uruhare rukomeye kimwe n’abandi basore babanyarwanda bari
bararahiriye kubohora Uganda ariko bose intego yari imwe kwari
uko babanza kubohora Uganda bakazakurikizaho u Rwanda.

Mu mu mushinga n’Ikirekezo byo kuzabohora u Rwanda byari
byararemwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul
KAGAME afatanije n’umusangirangendo we n’inshuti ye magara
Fred GISA RWIGEMA.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке