Ubuzima bw’Inkotanyi muri Rubaya 1992-1993

Описание к видео Ubuzima bw’Inkotanyi muri Rubaya 1992-1993

Rubaya ni agace kari hirya gato y’Umupaka wa Gatuna usubira mu Majyaruguru y’u Rwanda (Gicumbi). Aka gace rero na ko kafashwe n’Inkotanyi mu Bitero bya Byumba nyuma y’urugamba rwa Gikoba rwafashe Agasantimetero. Rubaya rero hari ibikorwaremezo Inkotanyi zari zikeneye ariko hanateye neza neza mu buryo bwa gisirikare bwo kuhacungira umutekano, maze Maj Gen Paul Kagame ahemeza nk’ahantu haba icyicaro cy’ibikorwa byose bya Gisirikare hakungiriza aho Ibirindiro bye n’icyicaro cy’ubuyobozi bukuru bwa FPR byari biri ku Mulindi w’Intwali. Rubaya tuyisangamo amashuri Abasirikare n’abandi bari mu murimo y’Urugamba bakoreshaga nk’aho kuba, tuhasanga agace kitwa Gishambashayo Inkotanyi zatujemo Abaturage bahisemo kugumana n’azo tukahasanga kandi igaraje ryakanikirwagamo imodoka zose za RPA/F Inkotanyi.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке