TWASUYE ikibuga ingabo 600 zatorejwemo mbere yo kuza i Kigali

Описание к видео TWASUYE ikibuga ingabo 600 zatorejwemo mbere yo kuza i Kigali

Tariki 4 Kamena 1993 Ni bwo Leta y’u Rwanda yasinyanye na FPR Inkotanyi amasezerano y’amahoro yo guhagarika intambara maze ibibazo bya FPR Leta ikabikemura mu mahoro.

Mu byo bemeranyijwe rero harimo no gukora ubutegetsi busangiwe. Ni Uko FPR Inkotanyi itegura Abanyapolitike 28 bazajya kwinjizwa muri Guverinoma y’inzibacyuho isangiwe. Aba Banyapolitike rero byemejwe ko banaherekizwa na Batayo 1 igizwe n’abasirikare 600 ba RPA Inkotanyi bakazaba aba mbere mu kubacungira umutekano. Aba basirikare rero bamaze gutoranywa mu ma Batayo 7 ya Y’inkotanyi icyo gihe, babazanye ahitwa Bungwe ahantu hari ikibuga cyiza kandi gitekanye maze barahuzwa, baritoza, banasobanukirwa n’akazi batumwemo i Kigali ko kurinda abanyapolitike ba FPR Inkotanyi.
Icyo kibuga rero n’ahahakikije Intsinzi TV twahasuye ngo tubasangize amashusho y’aho hantu.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке