Inkotanyi ziradutsinze, reka duhamagare abagiye kwiga hanze baze badufashe.

Описание к видео Inkotanyi ziradutsinze, reka duhamagare abagiye kwiga hanze baze badufashe.

IBYAVUGIWE MU NAMA ZA GUVERINOMA Y’ABATABAZI PART TWO
Mu gice cya Kabiri ku biganiro bigaruka kubyavugiwe mu nama za Guverinoma y’abatabazi yateguye ikanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 na none turitsa cyane Kuri bimwe mu byavanywe muri za Agenda za bamwe mu baminisitiri bari muri iyi Guverinoma uhereye kuri Jean Kambanda wari Minisitiri w’intebe ndetse nabandi ba Minisitiri batandukanye barimo NYIRAMASUHUKO Paulina;Augustin NGIRABATWARE na Edouard KAREMERA. Na none iyi ni Intsinzi tv.kandi Nkibisanzwe iki kiganiro wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye ikaze.
Mu kwezi kwa 6 mu 1994 Uko Guverinoma yakomezaga gukora Jenoside ni nako yakomezaga amanama y’urudaca yo kunoza uwo mugambi wabo ariko ubwo kurundi ruhande Inkotanyi za RPA Inkotanyi zarimo zibaha Isomo ry’intambara mu buryo bwa Kuyihagarika Mu ntambara yo guhagarika Jenoside
Nibwo mu nama yo ku wa 06 Kamena 1994, Minisitiri w’Intebe yasobanuye mu ncamake ibyo yaganiriye mu nama yagiranye n’abakuru b’ingabo na Jandarumori ku wa 05 ; Aho yagarutse ku mubare w’inkomere mu basilikare ba FAR avuga ko inkomere bari bafite zirenga ibihumbi bitanu (5000), naho abaguye ku rugamba kuva muri mata 1994 bakaba bagera kugihumbi (1000).
Imwe mu ngamba yo gukemura icyo kibazo bemeje ni uguhamagara abasilikare bari mu mahugurwa mu bihugu by’amahanga, ariko bagaragaza impungenge ko harimo benshi batazemera kugaruka mu Rwanda, ariko bavuga ko bagomba
kubahamagaza uko biri kose.
Guverinoma yanagarutse ku kibazo cy’abasilikare bayo batoroka urugamba, yemeza ko Urukiko rwa gisilikare ruzatangira gukora rukajya rufunga abafashwe batorotse, ko rero bisaba gushyiraho Gereza za gisilikare mu bice by’aho bakigenzura.
Banongeye kuvuga ko imwe mu mpamvu ituma batsindwa urugamba ari ukubera ngo ibyitso bibarimo mu basilikare babo, bakaba rero bagomba gukomeza kubishakisha. Birumvikana ko iyi yabaga ari impamvu yo kugira ngo bakomeze kwica abo
badashaka, harimo na bamwe mu basilikare babonaga ko batitabira umugambi wa Jenoside.Kwitwa icyitso cy’umwanzi ni icyo byavugaga.
Indi ngamba yafashwe mu kureba uko barwana urugamba, nuko Guverinoma yemeje ko abantu bose bafite intwaro aho bari hose mu gihugu, ni ukuvuga Interahamwe n’Impuzamugambi, bagomba guhurizwa hamwe bagafatanya n’abasilikare kurwana na FPR-INKOTANYI. Hanemejwe ko imyitozo ya Gisilikare igomba gukazwa mu ishuri rya ba Ofisiye (ESM= Ecole superieure
militaire) ryari ryarimukiye ku Kigeme, ndetse no mu ishuri ry’abasilikare bakuru bungirije (ESO= Ecole des Sous-Officiers) ryari i Butare, ari nabwo hemejwe gusimbura Liyetona Koloneli Tharcisse Muvunyi wariyoboraga bashyiraho Koloneli Munyengango.
Ntibavuze impamvu y’izo mpinduka.
Hanagaragajwe ikindi kibazo cya ba Burugumesitiri bumva ko ingabo za FPRINKOTANYI ziri hafi yo kugera muri Komini zabo bakayabangira ingata bakihungira, nyamara mu bihe byabanje barakoranye neza na Guverinoma ya Kambanda, bakora Jenoside. Hatanzwe ingero kuri ba Burugumesitiri ba
Shyorongi, Mbogo, Kanombe na Tumba, hasabwa ko n’abandi bateye batyo bagomba gusimbuzwa mu maguru mashya. Iyi ni imwe mu mpamvu isobanura kuba hari ba Burugumesitiri basimbuwe mu Kamena 1994 bagasimbuzwa
ab’intagondwa kubarusha kugira ngo bashyire umwete mu gutsemba Abatutsi bari bataricwa.

Inama zarakomeje kuku nkubwo Agenda ya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Edouard Karemera, yo ku wa 09
Kamena 1994 igaragaza ko kuri iyi tariki inama ya Guverinoma yateranye ikiga ibijyanye n’imikoreshereze y’amafranga miliyoni mirongo itanu z’amafranga y’u Rwanda (50.000.000 frw) yari yaratanzwe na Guverinoma mu rwego rwo gushyira
mu bikorwa amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yo ku wa 25 Gicurasi 1994 arebana no kwihutisha ikorwa rya Jenoside.

#IntsinziTV #LetaY'Abatabazi

Комментарии

Информация по комментариям в разработке