Umurambo wa Perezida HABYARIMANA washyinguwe hehe? Washyinguwe na nde?

Описание к видео Umurambo wa Perezida HABYARIMANA washyinguwe hehe? Washyinguwe na nde?

AMAHEREZO Y’UMURAMBO WA PEREZIDA HABYARIMANA
Perezida Yuvenal HABYARIMANA wavutse tariki 8/3//1937 yapfuye tariki 6/4/1994 aguye mu Iturika ridasanzwe ry’indege yarimutwaye ya Falcon 50.biturutse ku gitero gihambaye cyagabwe kuri iyi ndege agapfana nabo bari bakumwe bose barimo na Perezida w’u Burundi cyprien NTARYAMIRA. Nyuma yo gupfa Perezida Habyarimana ntiyigeze ashyingurwa nkumuperezida oya .yewe sina benshi bazi uko byagendekeye Umurambo we. Uyu wahoze ari perezida w’u Rwanda byavuzwe ko ishyingurwa rye ryari kwisasira abatutsi benshi mu gihe byaje kumugendekera bite?. rero Iyi nkuru benshi badafiteho amakuru tugiye kuyigarukaho biturutse ku mukunzi wacu wadusabye ko twamubwira amaherezo y’umurambo wa Perezida HABYARIMANA naho washyinguwe. Iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye iki kiganiro igiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije mu majwi nkaba ngiye no kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.
Nabikubiwye Ntangira Ko Habyarimana yapfuye tariki 6/4/1994 afite imyaka 57 .urupfu rwe nkuko byagaragajwe na Raporo zitandukanaye z’abahanga n’abashakashatsi zahamije ko muburyo bwanyabwo indege ya Falcon yari itwaye Perezida HABYARIMANA yarasiwe mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyangwa hafi yacyo.
Kuko haba mu bugenge n’ubuhanga bwa Scienece kubijyanye n’impanuka z’indege byose bagaragaje ko aho indege yarasiwe naho yaguye kuko yaguye mu rugo kwa Perezida Habyarimana byose byemeza ko Iyo ndege yarasiwe mu gice cya Kanombe cyagenzurwaga n’Ingabo ZA Leta FAR.
Iyi ndege ikimara kuraswa Mu buryo bwihuse aho yaririmo igurumanira ahongaho hahise hagotwa n’ingabo za Leta zo mu gashami gato kihariye ka CRAP kari kavuye muri Batayo y’Abaparakomando yayoborwaga na Major Aloys NTABAKUZE kandi iyi Batayo yabaga mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe.Izi ngabo za Leta icyambere zakoze ni ukubuza Ingabo z’umuryango wabibumbye MINUAR kugera aho indege yari imaze kugwa ariko Ingabo z’abafaransa zo zari zihawe ikaze yo kuhagera ntakibazo.
Indege imaze gushwanyagurika ingabo za Leta zatangiye gukura imirambo yari aho yari yahiriye ishyirwa ku ruhande noneho izanirwa Lieutenant Colonel Dr Laurent BARANSARITSE wayoboraga ibitaro bya Kanombe nk’Umuganga mu kuyisuzuma. Umwanditsi Andrew WALLIS yanditse ko mu gihe indege yaturikaga Imirambo yabari bayirimo yatakaye ahantu hose haba ku mbuga mu rugo kwa Habyarimana ndetse no mu ntoki zari zihegereye kuko nkubwo Umurambo wa Perezida Habyarimana wari waguye mu mirima ye y’indabo ari naho watoraguwe naho uwa muganga we Dr AKINGENEYE Emmanuel wo watoraguwe mu igaraje aho yari yaguye hejuru y’imodoka zari mu igaraje .mu gihe imirambo yaba Pilote batatu babafaransa batarwaraga iyi ndege ya Falcon 50 yo yasanzwe hanze y’inkuta z’urugo rwa Perezida.
Umuhungu muto wa Perezida Habyarimana witwaga Jean Luc HABYARIMANA nawe yararimo afata amashusho y’ibyo byose byarimo biba. Iyo mirambo yashyizwe ahongaho mu rugo kwa Perezida Habyarimaana maze Imiryango yabaguye mu ndege itangira kugera mu rugo kwa Perezida kureba abantu bayo Ndetse ubwo niko n’abasirikare bakuru mu gisirikare cya FAR cya leta y’u Rwanda ndetse n’abategetsi bakomeye bo mu KAZU nabo batangiye kuhagera.
Ababanjirije abandi kuhagera ni bashiki ba Habyarimana bari ababikira abo ni Soeur Godelieve na Soeur Telesphore. Musenyeri Vinvent NSENGIYUMVA nawe yahise ahagera atangira amasengesho ku bari bamaze gupfa.
Umuryango w’abaguye mu ndege wabanje kugera kwa Perezida HABYARIMANA ni wa Ambasadeur RENZAHO Yuvenal ndetste n’uwa Jenerali NSABIMANA Deogratias nayo yari ikiri mu ganinda ko kubura ababo.
Murumuna wa Perezida HABYARIMANA witwa Dr BARERANGANA Seraphin wakoraga mu bitaro bya CHUB I Butare nawe mu mwanya wakurikiyeho yahise ahagera azanywe n’indege ya Helicopter.
Umwanditsi Andrew WALLIS mu gitabo cye Stepp’d In Blood yanditse ko Muri uwo mugoroba ntano gutegereza nibura ngo imirambo ikurwe ahongaho ahagaze hejuru yayo nta kugaragaza agahinda na gato ngo Agatha KANZIGA HABYARIMANA yahise asaba ko yavugana na Perezida MITTERAND ndetse na MOBUTU mu ibanga nta numwe ubumva. ikindi Agatha KANZIGA yahise ahugira mu bikorwa byo gutanga amabwiriza yo kwica abatutsi haherewe kubanyapolitiki yitaga abagambanyi yabyitaga ko ari ibikorwa byo kwihorera kubera ko umugabo we yaramaze gupfa ngo rero ibyo byose byagombaga gutangirira kuri abo banyapolitiki ndetse bigakomereza kubatutsi.
Muriryo joro Nuko mu rugo rwa Habyarimana ibintu byari byifashe igihe yaramaze gupfa.
Ariko na none urupfu rwe mu buryo amateka azi neza kandi atazigera yibagirwa nuko ariyo Karita ihambaye n’igiciro gihambaye AKAZU kayoborwaga n’umugore we Agatha KANZIGA HABYARIMANA kishyuye kugirango gatangire gushyira mu bikorwa Umugambi wa Jenoside wo gutsemba abatutsi mu buryo bwo kubamaraho burundu nkuko abari bakarimo bari barapipanze kuva mu myaka 1990.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке