IGITANGAZA CY'UKARISTIYA GIKOMEYE MU RWANDA

Описание к видео IGITANGAZA CY'UKARISTIYA GIKOMEYE MU RWANDA

Igitangaza cy’Ukaristiya gikomeye mu Rwanda
#kibeho; #jesus ; #jesuschrist ; #jesuscristo
Umwari MUKANEZA Francine, twaramusuye, atwibwirira koko ko atunzwe n’Ukaristiya
Nta kindi kintu ashyira mu kanwa kuva ku wa 05/05/2016 kugeza uyu munsi tubagejejeho iyi nkuru.
Byemejwe n’abaganga, kandi bykirwa neza n’abashumba bagie baba hafi ye muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Paroisse Mweso, muri Diocese ya Goma, byongera kwemezwa n’abaganga b’Ibitaro by’Akarere bya Kigeme, mu Karere ka Nyamagabe.
Yicisha bugufi cyane, ntaharanira kumenyekana ubwe.
Twifuje ko inkuru nziza nk’iyi yadufasha kwizihiza neza isabukuru y’imyaka 350 Marigarita Mariya Alacoque abonekewe na Yezu akamwereka umutima we ubabazwa n’ibyaha akorerwa, cyane cyane mu isakramentu rye ry’urukundo.
Niba mwifuza ibisobanuro birenze ibiri muri iyi kuru mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri watsapp, kuri numero ya telephone +250786375978.@ Mushobora kandi kwandika igitekerezo cyayo munsi y’iyi nkuru.
Kibeho New Thabor, izakomeza kubagezaho ibindi bitangaza n’ibimenyetso byakomeza ukwemera kwacu.
Kristu Yezu akuzwe iteka.
Ikibazo cya mbere : yageze Congo ate? Yagarutse mu Rwanda ryari?
Yageze muri kongo nk’impunzi akiri muto mu 1994. Yahavuye vuba cyane kuko yageze mu Rwanda ku wa 07/02/2020. Ni ukuvuga ko muri kongo yahamaze imyaka igera Kuri 25.
Ikibazo cya kabiri: byatangiye bite ?
Kuva Francine ari umwana, yari umukristu. Yarerewe mu muryango wakundaga gusenga, ari wo wa Sekuru ubyara Nyina. Francine aragita ati, “ Nkiri Umwana, nari umwana ukunda ukunda gusenga. Namye numva nshaka kwiha Imana, kuva mfite imyaka icyenda(09).
Yakunze gusengera mu muryango wa Legio Mariya. Ari i Mweso, muri Masisi, yasengeraga muri Groupe Charismatique YEZU NTUNSIGE, Paruwasi Matanda, aho yageze muri 2005.
Hari ibindi byagiye bimubaho. Ku italiki 2/10/2007 yabuze ijwi, ryaje kugaruka ku wa 25/1/2014, ari mu Misa, ashiduka ari kuririmba, amara ukwezi n’igice afite ijwi. Yongeye gusarara, ijwi rigenda burundu. Yaje kongera kugaruka ku wa 1/11/2021.
Ku byerekeye kutarya, habanje gusinzira. Byatangiye ari Kuri Mashami. Yasinziraga amasaha atatu, agakanguka isaha imwe akongera agasinzira. Haza kubaho kumara umunsi wose asinziriye, akongera agakanguka; haciye igihe gito yongera gusinzira akamara iminsi ibiri agakanguka ku wa gatatu. Haje no kugera igihe amara iminsi itandatu y’icyumweru asinziriye agakanguka ku cyumweru. Ibi bimara igihe kirekire.
Iyo yakangukaga babanzaga kumuhaza ubundi akarya.
Byaje kugera igihe kurya biramunanira. Ati naryaga n’akayiko kamwe nkabyimba munda. Nahagaritse kurya burundu ku wa 05/05/2016.” Hari Kuri Asensiyo. Ati, kugeza ubu nta kintu ndongera kurya cyangwa kunywa.”.
Yabaga asinziriye gusa. Padri wabimenyeshejwe bwa mbere , yaravuze ngo uwo muntu nta cyo bamumarira, napfa bazamushyingura gikristu.
Ikibazo cya gatatu: yagejejwe kwa muganga gute, bigenda bite ?

Hari umufrere uva i Bugande wagombaga kuza ngo asengere abarwayi, Paruwasi idutumaho ngo tuzazane uwo murwayi asengerwe. Twaramujyanye.
Frere Pius yaje ari kumwe n’abapadri mu mutambagiro, bagana Altar ngo Misa itangire. Bakinjira Frere yaje agana aho turi hamwe na Mukaneza Francine, Frere yunama kuri Mukaneza, aratinda, ku buryo bateye indirimbo eshatu zo kwinjira akimwunamyeho amuramburiyeho n’ibiganza.
Isengesho ryo gusengera abarwayi rirangiye, Pius yagarutse aho turi, arambwira ati, icyo Yezu yambwiye ni ukujyana umurwayi kwa Muganga. IBINDI YEZU AZABIKORA AGEZE KWA MUGANGA.
Tumugejeje kwa Muganga, abaganga baradutonganyije cyane, ko twicishije umuntu inzara. Nyamara bapimye glycemie bapima n’amaraso basanga nta kibazo afite. Ikibazo ari imbaraga zo guhaguruka adafite gusa.
Muganga yampaye ibinini ngo muhe, ndamusaba ngo abimumpere, arantonganya ariko aremera arabimuha. Amuha amazi ngo amuhe ibinini, biranga. Muganga yajyanye ubwoba, haza abandi.
Baganga bose baje gukora inama, bavuga ko uwo muntu yishyizemo ko atunzwe n’ibintu bitagatifu, batumaho padri ngo yohereze amazi y’umugisha base kumuvangira na biscuits.
Amazi ahageze baramubajije bati tuguhe amazi, yikiliza akoresheje umutwe ati yego. Ariko bakiyamuha agira ikibazo umubiri urabyanga. Ubwo ntibaba bakivanze na Biscuit.
Bemeza kumushyiramo sonde na bwo biranga, umubiri urivumbagatanya. Babonye byanze bavomye amazi mu mubiri bajya gupima. Baratubwira ngo dutegereze igisubizo. Byose biza ari bizima. Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Gomayaje Kuri Paruwasi ahita aza kubwira abaganga ngo ntihazagire icyo bongera kumugerageresha.
Igihe yahagurukiye agatangira gukora imirimo ni ku wa 11/12/2016. Yarahagurutse ajya mu Kiliziya.
Mu buzima bwa buri munsi ajya mu misa, akora isuku mu nzu no hanze, atekera abarya, ajya mu murima, agatera intabire, kandi ntiyabura amazi yo gukaraba, ajya kuyavoma iyo nta bandi babonetse bayavoma.
Na ho kuvuga ni ku wa 1/11/2021, hari ku munsi mukuru w’abatagatifu bose, mu Misa ya kabiri. Yari ayrageze mu Rwanda.

Kujya muri koma.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке