Abantu 2 ngo bari bazi ko HABYARIMANA ari bupfe tariki 06|04|1994 {President Mobutu & Mitterrand}

Описание к видео Abantu 2 ngo bari bazi ko HABYARIMANA ari bupfe tariki 06|04|1994 {President Mobutu & Mitterrand}

Ku musozi wa Masaka mu ijoro mu masaha ya saa mbiri n’igice habura ibirometero bicye ngo kandi ngo bagere I Kanombe ubwo bari bakubutse I Dar es Salam mu mishyikirano yo kurangiza intambara yari ishyamiranije leta ya Habyarimana n’ingabo za FPR zashakaga impinduka mu gihugu , indege Falcon 50 Habyarimana yari yarahawe nk’impano n’iyahoze ari inshuti ye magara Francois Miterrand yarashwe Missiles 2 ihinduka umuyonga wakongoye ubuzima bwose bw’abari bayirimo barimo abakuru b’ibihugu 2 ,Habyarimana Juvenal w’uRwanda na Cyprien Ntaryamira w’Uburundi.

Hibazwa byinshi ku ihanurwa ry’iyi ndege, Ibyahishwe mu maze kumenyera ku masonga y’imitima yanyu, gahunda ibagezaho ibyegeranyo bivuga ku mateka y’uRwanda yaba asanzwe n’ayihariye nkavuga kuri Genocide yakoreye abatutsi muri Mata 1994, uyu munsi turabahishurira bimwe mu byagiye bihishwa ku ihanurwa ry’iyi ndege. Perezida Mobutu na Mugenzi w’ubufansa Francois Mitterand ngo baba bari bazi ko iyi ndege izahanurwa, Mobutu wari wasabwe na Habyarimana ko yamuherekeza mu biganiro yanze gutsimbuka mu ngoro ye I Bgadolite kubera yari azi amakuru y’uko hari umugambi mubi wari wateguwe, ese kuki ataburiye uwari inshuti ye magara Habyarimana Juvenal bamenyanye mu myaka ya 1960 amufashije guhashya Colonel Jean Schcrame mu ntambara abanyaRwanda bise iya Shikaramu? Ni Ibyahishwe, iyi Ni Instinzi TV Nitwa Prudence Nsengumukiza
Wowe uri kumva iki kiganiro ndatejereza ko wagize amatsiko y’ibyo ngiye kukubwira. Reka ne kugutindira.

Ibiganiro byagombaga kugera ku muti w’ikibazo cyari hagati ya FPR Inkotanyi na leta ya Habyarimana, ni ibiganiro byagombaga kuvugirwamo byinshi .ibi biganiro byagombaga kubera muri Tanzania ndetse ntan’igisibya Ibiganiro byarabaye. Umuhuza muri ibi biganiro yari perezida wa Tanzania Ali Hassan Mwinyi, harimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Cyprien Ntaryamira wari uyoboye Delegasiyo yavuye mu Burundi na Delegasiyo y’uRwanda yari iyobowe na Juvenal Habyarimana. Abandi bari muri iyi delegasiyo ku ruhande rw’uRwanda ni général-major Déogratias NSABIMANA wari umugaba mukuru w’ingabo ,Ambassadeur Juvénal RENZAHO, colonel Elie SAGATWA wari umujyanama wa Habyarimana, Major Thaddée BAGARAGAZA na docteur Emmanuel AKINGENEYE wari umuganga wa Habyarimana, ku ruhande rw’uRwanda kandi hari aba pilote 3 b’abafaransa : colonel Jean-Pierre MINABERRY, major Jack HÉRAUD, na sergent-major Jean-Marie PERRINE, aba ni abagombaga guhagurukana na HABYARIMANA berekeza mu biganiro I Dar es Saalam , ku ruhande rw’Iyahoze ari Zaire (REP. IHANIR. deMOK YA KONGO, Perezida wayo ariwe Mobutu nawe Habyarimana yari yifuje ko yajya ku mushyigikira.



Mbere yo gufata ikirere bajya muri Tanzania Habyarimana ngo yari amaze igihe gito yizihije Pasika ari kumwe n’umuryango we , nkuko byagiye bgarukwaho mu buhamya bwatanzwe na Jeannne Habyarimana umukobwa we , ibirori bya Pasika byabereye ku Gisenyi ni muri week end ya taliki 2 na 4 kugeza ku wa mbere taliki 4 Mata 1994 mbere yuko Habyarimana afata indege yerekeza muri Tanzania , ibi birori ngo byari binarimo Umuvandimwe wa Theoneste Bagosora wari Directeur wa Banki ya BACAR (Banque africaine continentale du Rwanda), harimo na uwahoze ari ministri akaba n’umuyobozi w’uruganda rw’ibibiriti Alphonse Higaniro uyu ngo yaje no kurongora umukobwa wa docteur ’Emmanuel Akingeye ???? wari muganga wa Habyarimana, si aba gusa Week end ya nyuma ya Perezida Habyarimana n’umuryango we mu birori bya Pasika ngo ibi birori ndetse byari byanatumiwemo Jacques-Roger Booh-Booh wari intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa Loni mu Rwanda.

Ngo ubwo bari bari muri ibi birori batamira ifunguro ryiyubashye bakaritsitsimuza icyo kunywa kimeze neza ngo bagerageje kuganira n’abari aho ku by’amasezerano ya Arusha ariko ngo ntibahuze neza, bamwe bari bayashyigikiye abandi batabishaka, Ndetse Habyarimana ngo yumvaga mu gihugu imbere nta kibazo ahubwo yari ageze mu gihe cyo gushaka abamushyigikira hanze y’uRwanda.

Iki gihe ngo haba harumvikanye kutumvikana hagati ye na Joseph Nzirerera wari umunyamabanga mukuru wa MRND ariko HABYARIMANA ngo utarashakaga kuvuga byinshi kuri uwo munsi w’ibirori asa nk’ubyirengagije niko gufungura amaso ahubwo atangira gushakisha amaboko ku nshuti ze Perezida w’Ubufaransa Francois Miterand na Mobutu Sese Seko wayoboraga icyahoze ari Zaire na President w’Uburundi Cyprien Ntaryamira wari umaze igihe gito agiye ku butegetsi nawe ngo yari ashyigikiye Habyarimana, Cyprien Ntaryamira ngo yaba yaratangiye gushyikirana n’abantu bo muri leta ya Habyarimana ubwo yari umunyeshuri mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’uRwanda kuko benshi mu bari abayobozi bari bariganye nawe, ibi rero byatumaga bimworohera cyane gushyikirana na HABYARIMANA ikindi kandi Habyarimana wamurushaga ingufu n’ubunararibonye ngo yaba yaramufataga nka Parrain we (Best Man) ndetse ngo..."

#Kwibuka27 #IntsinziTV #Ubuhamya

Комментарии

Информация по комментариям в разработке