IFOTO YA PAPA YOHANI PAWULO WA II ABABARIRA UMWISHI WE ALI AGCA
AMASOMO YO KUWA GATATU W’ICYUMWERU CYA KABIRI CY’IGISIBO
Umwaka: AUmwaka w'imbangikane
Isomo rya mbere
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 18, 18-20)
Abanzi banjye baravuga ngo «Nimuze dutegure imigambi mibi irwanya Yeremiya; kuko nitumara kumwigizayo, ntituzabura abandi baherezabitambo ngo batwigishe ltegeko ry’lmana, n’abasheshe akanguhe ngo batugire inama, cyangwa abahanuzi ngo batubwire ijambo ryayo. » Uhoraho, ndakwinginze ngo untege amatwi, kandi wumve ibyo abandega bavuga. Ese inyiturano y’ineza ni mabi? Bo barancukurira urwobo ngo ngwemo. Ibuka ukuntu naguhagaze imbere mbavuganira kugira ngo ubakureho uburakari bwawe.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Zaburi
Zaburi ya 31 (30), 5-6, 14,15-16
Inyik/ Mana yanjye, unkize ugiriye impuhwe zawe.
Mana yanjye, unkize ugiriye impuhwe zawe.
Ngobotora mu mutego banteze,
kuko ari wowe Mbaraga zanjye.
Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe;
ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri.
Numva rubanda bamvuga nabi,
ngo «Yaciye igikuba hirya no hino!»
Nuko bishyira hamwe barankomanyiriza,
bajya imigambi yo kuncuza ubugingo.
Ariko ndakwiringiye Uhoraho,
Ndavuga nti «Imana yanjye ni wowe!»
Ibihe byanjye biri mu kiganza cyawe,
ngaho rero ngobotora mu maboko y’abanzi banyibasiye !
Ibangondirimbo ribanziriza ivanjiri
Alleluia
Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu!
Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyag asani
Hahirwa abazanywera ku nkongoro ye mu Ngoma ye.
Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu!
Ivanjili
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt20, 17-28)
Muri icyo gihe, Yezu akaba arazamuka yerekeza i Yeruzalemu, ashyira ba Cumi na babiri ukwabo, maze ababwirira mu nzira ati «Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, maze Umwana w’umuntu azagabizwe abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko. Bazamucira urubanza rwo gupfa, bazamugabiza abanyamahanga kugira ngo ashinyagurirwe, akubitwe, maze abambwe ku musaraba; ariko ku munsi wa gatatu azazuke.»
Nuko nyina wa bene Zebedeyi asanga Yezu ari kumwe n’abahungu be bombi, arapfukama, ashaka kugira icyo amusaba. Yezu aramubaza ati «Urashaka iki?» Undi aramusubiza ati «Dore aba bahungu banjye bombi, tegeka ko bazicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso, mu Ngoma yawe. » Yezu arabasubiza ati «Ntimuzi icyo musaba; mushobora se kunywera ku nkongoro ngiye kunyweraho?» Baramusubiza baii « Turabishobora. » Yezu ati «Koko muzanywera ku nkongoro yanjye, naho kwicara iburyo n’ibumoso bwanjye si jye ubitanga: ni ibyo abo Data yabigeneye. »
Abandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi. Nuko Yezu arabahamagara, arababwira ati «Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero, si uko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umuhereza wanyu; uzashaka kandi kuba uwa mbere muri mwe, azihindure umugaragu wanyu. Ni nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi. »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
Информация по комментариям в разработке