Perezida KAYIBANDA Gregoire ni muntu ki?

Описание к видео Perezida KAYIBANDA Gregoire ni muntu ki?

GREGOIRE KAYIBANDA NI MUNTU KI?
Gregoire KAYIBANDA wabaye Perezida wa Repubulika wa mbere w’u Rwanda nyuma y’ubwigenge ,uyu munyandiko nyinshi agarukwaho nkumwe mu bantu bazanye Politiki z’amacakubiri mu banyarwanda akaba yaratumye u Rwanda ruba igihugu kiyoborwa bishingiye ku irondakarere n’Irondabwoko.KAYIBANADA Gregoire wategetse u Rwanda imyaka irihafi kugera kuri 12 yasize amateka n’umugani by’umuperezida watanyije abanyarwanda bitangaje akaba ari umwe mu batumye u Rwanda rwisanga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko Politiki ze n’ishyaka rye rya MDR Parmehutu arizo zatumye Ingengabitekerezo ya Jenoside ya Hutu Power yarakwirakwiriye mu Rwanda ku kigero gikomeye.Gregoire Kayibanda na none yamenyekanye kuburyo yahemukiwe n’umusangiragendo we Yuvenal HABYARIMANA amuhirika kubutegetsi mu 1973.uyu mugabo rero niwe tugiye kugarukaho mu kiganiro cyacu cyumunsi ngo turebe bimwe byihariye byamuranze mu buzima bwe.iyi ni intsinzi tv.uwateguriye iki kiganiro ugiye gukurikira ni BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije nkaba Ngiye no kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.

Mbahaye Ikaze.
KAYIBANDA Gregoire yavutse tariki y 1/5/1924 avukira I Tare ahitwaga mu MARANGARA ubu ni mu karere ka Muhanga, babayeyi be ni Leonidas RWAMANYWA na Carolina NYIRAMBEBA.Uyu Gregoire KAYIBANDA yize Amashuri abanza ndetse akomereza mu yisumbuye aho yize mu ishuri rya seminari ntoya y’I Kabgayi ya Saint Leon ayirangizamo mu mwaka wa 1943 ubwo yarafiye imyaka 19 y’amavuko.
Nyuma yo kurangiza iseminari ntoya yakomereje mu iseminari nkuru yo mu Nyakibanda nayo ayivamo mu mwaka wa 1948.iyi Seminari Nkuru yo mu Nyakibanda yari ku rwego nkurwa za Kaminuza.
Mu mwaka wa 1949 yahise abona akazi ko kwigisha mu ishuri ryitwaga Institut Leon Classe ryari I Kigali. Hashize imyaka ine mu mwaka wa 1953 ajya gukora I Kabgayi aho yakoraga mu Bunyamabanga bwamashuri aho I Kabgayi ariko akaba yari anakuriye ubwanditsi bw’Ikinyamakuru cyitwaga AMI.
Mu mwaka wa 1955 mu Rwanda haje umusenyeri mushyashya uyu nguyu akaba yaraje kuyobora Diyoseze ya kabgayi uyu ntawundi utari Musenyeri Andrea PERRAUDIN.
Nibwo rero mu 1956 yahise agira KAYIBANDA Gregoire umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru cya Kinyamateka ,maze rero muri iki gihe yaramaze kugirwa umuyobozi w’ikinyamakuru cya Kinyamateka nibwo ubwe yatangiye gukwirakwiza ibitekerezo byurwango n’amacakubiri yari yifitemo ndetse n’ibikorwa yarafatanije n’izindi ncabwenge z’abahutu barimo umusangirangendo we w’ibihe byose Joseph HABAYRIMANA GITERA .aba bombi nubundi kuri benshi ni bo babyeyi b’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda.Nyuma yo kuyobora Iki kinyamakuru cya Kinyamateka kubufasha Bwa Munsenyeri PERRAUDIN uyu KAYIBANDA Gregoire yahawe amahirwe yo kujya mu mahugurwa y’umwaka umwe mu Bubiligi mu kwihugura bijyanye n’itangazamkuru.
Ariko mbere gato KAYIBANDA Gregoire arikumwe n’abandi bahutu b’impuguke umunani bishyize hamwe bandika inyandiko bise “Note sur l’Aspect Social du Probleme Racial Indigene au Rwanda “iyi niyo yaje kumenyekanishwa n’ibinyamakuru byiganjemo ibyo mu bubiligi iraramazwa bitangaje maze imenyakana ku izina rya Manifeste y’abahutu.iyi nyandiko yohererejwe Visi Guverineri Jenerali wari ushinzwe koloni za Congo na Ruanda-urundi ,abafatanije na Kayibanda gusinya kuri iyi nyandiko
Ni
NIYONZIMA Maxmilien
Claver NDAHAYO
Isdore NZEYIMANA
Calliope MULINDAHABI
Godefroid SENTAMA
Sylvestre MUNYAMBONERA
Joseph SIBOMANA
Joseph HABYARIMANA GITERA
Ukongeraho na KAYIBANDA Gregoire.

#IntsinziTV #KayibandaGregoire

Комментарии

Информация по комментариям в разработке